Cycling Cup irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa Farmers’ Circuit

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakomeza hakinwa irushanwa rya Rwanda Cycling Cup 2018 .

Ku munsi wayo wa 2 tariki ya 19 Gicurasi haraba hakinwa ‘Farmers’ Circuit’ rizatangirira i Kayonza mu ntara y’iburasirazuba rigasorezwa i MUhanga mu ntara y’amajyaruguru. Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe icyenda abarizwa muri FERWACY. Nkuko bisanzwe abasiganwa bazaba bari mu byiciro 3 bitandukanye birimo icyiciro cy’abakobwa (Women),ingimbi (Junior men) hamwe n’abakuru (Elite men & U23)

Dore amakipe azasiganwa : FLY CYCLING CLUB, CYCLING CLUB FOR ALL, MUHAZI CYCLING GENERATION CINE ELMAY, LES AMIS SPORTIFS, BENEDICTION CLUB, KARONGI VISION SPORT CENTER, NYABIHU CYCLING TEAM NA KIGALI CYCLING CLUB.

Abagabo (Elite & U23 men) bazahhaguruka I Kayonza saa tatu za mu gitondo naho abakobwa n’ingimbi bahagurukire i Ntunga saa tatu.Bose bazasoreza mu Rukomo.

Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu ngimbi azahembwa na Cogebanque naho uwa mbere mu bakobwa n’abatarengeje imyaka 23 ahembwa na Skol.

Abasiganwa bazagenda ku ntera ya km120 kuri bahungu bakuru na U23 naho abakobwa n’ingimbi bakore km 92

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo