CAN U20 : Amavubi U20 yakoze imyitozo ya mbere

1

IKipe y’igihugu y’umupira w’amaguru abatarengeje imyaka 20 yageze i Lusaka muri Zambia akora imyitozo kuri stade ya Imboela ya Police ya Zambia.

Iyi kipe igiye gukina umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger mu 2019.

Umukino ubanza wabereye i Kigali Zambia U20 yari yatsinze u Rwanda ibitego 2-0. Bivuze ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu itozwa na Mashami Vincent bagomba gushaka uko bishyura ibyo bitego bakanatsinda ikirenzeho kugira ngo babone itike ikomeza amajonjora.

Biteganyijwe ko umukino uzakinwa ku wa Gatandatu ku itariki 19 Gicurasi 2018.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo