Bamwe mu bashinzwe irondo barashinjwa guhungabanya umutekano

N’ubwo hari abaturage bashima ko abakora amarondo bagira uruhare mu gukumira bimwe mu byaha, hari n’abavuga ko abakora amarondo hari aho bagira uruhare mu guhungabanya umutekano wa rubanda.

Abaganiriye na radio na Tv10 bo mu ntara y’iburasirazuba bavuze ko abakora amarondo basinze aribo akenshi basagarira rubanda.

Aba ni abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza, ingero batanga inyinshi zirumvikanisha ko abarara irondo bakora neza akazi kabo ko gucunga umutekano mu midugudu batuyemo.

Nyamara hari izindi ngero nke z’abaturage zigaragaza ko abakora irondo babungabunga umutekano hari igihe aribo bawica bagasagarira rubanda cyangwa bakarebera abarimo guhungabanya umutekano, abaturage bemeza ko bene aba akenshi bajya ku irondo banyoye inzoga.

Nibura buri mudugudu mu Rwanda ufite abarara irondo ku manywa na nijoro kandi bahembwa amafaranga atangwa n’abaturage yitwa ay’umutekano. Irondo rifatwa nk’uburyo bwunganira inzego nkuru z’umutekano mu gukumira ibyaha. Polisi yo ivuga ko ubufatanye bw’ayo n’abaturage mu kurinda umutekano biri mu byatumye ibyaha bigabanuka mu mwaka wa 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo