Mu ijoro ryakeye Golden State Warriors yatsinzwe na Houston

Mu ijoro ryakeye Houston Rockets yorohewe no gutsinda
Golden State Warriors amanota 127 ku 105 mu mikino ya playoffs

Bisa nk’ibitagoranye cyane gutsinda Golden State Warriors ifatwa nk’igihangange mu bafana b’umukino wa Basketball ku Isi, bitewe nuko uduce twose tw’umukino Houston Rockets yadutsinze, Worriors nta na kamwe ibashije gutsinda. Ibintu byatumye umukino urangira harimo ikinyuranyo kinini mu manota.

Mu gace ka mbere igihangange cya Houston Rockets, James Harden yigaragaje kimwe no mu tundi tuce bitewe nuko yagize uruhare mu kubona amanota 26 kuri 21 ya Warriors.

Agace ka kabiri ntikagize impinduka kuko n’ubundi Warriors yongeye kugatsindwa n’amanota 38 kuri 29.

Warriors yakomeje gukora ibishoboka ngo irebe ko yakwirokora ariko agace ka gatatu nako karayinanira bituma itsindwa agera kuri 31 kuri 29.

Byakomeje kugaragara ko Houston ibi byari ibihe byayo kuko n’agace ka kane ari nako ka nyuma yagatsinze ku manota 32 kuri 26, biyihesha gutsinda umukino wose ku kinyuranyo cy’amanota 22.

Ibigugu muri NBA bikomeje kwibasirwa mu mikino ya West Conference, bitewe nuko Cleveland Cavariars ya Lebron James tariki 16 Gicurasi nayo yatsinzwe na Boston Celtics agera kuri 107 kuri 94, none kuri iyi nshuro Golden State Warriors ikaba yaje ikurikiraho.

Biteganijwe ko imikino ya NBA playoffs izasozwa hakinwa iya nyuma muri Kamena uyu mwaka hagati y’amakipe azaba yitwaye neza.

Source : The NewYork Times

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo