Gisagra : Abagizi ba nabi bateye abaturage bakubita umuhini gitifu w’akagari

Abagizi ba nabi bateye utugari twa kagarama na Muyira mu mu murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Gisagara bakubita abaturage n’umunyamabanganshingwabikorwa bakubita gitifu w’akagari.

Bavuga ko aba bateye baje mu masaha ya saa tatu ashyira saa yine z’ijoro kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, bamwe muri bo bambaye amakanzu y’imikara bafiti inkota n’ubuhiri baje bakabinjirira mu mazu bamwe bakabakubita ndetse ngo gitifu w’akagari ka Muyira ari naho ibi byabereye ngo munize ndetse baramukubita.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, SIBOMANA Damien avuga ko hafashwe umwe ucyeka kuba yari muri icyo gitero gusa ngo gitifu yajyanwe ku bitaro bya kaminuza nyuma yaho ajyanwe ku kingo nderabuzima cya Kibilizi ariko bikaba ngombwa koyoherezwa ku bitaro.

Mu ntara y’amajyepfo, si mu karere ka Gisagara gusa hagaragaye umutekano mucye ku mu kwezi gushize kwa Kamena uyu mwaka, incuro eshatu abagizi ba nabi bateye abaturage bo mu murenge wa Nyabimata, bagakomeretsa umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge, ndetse bica abaturage ba biri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo