Rwamagana : Aratabaza kubera inzu igiye kumugwaho

Umukecuru utuye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba aratabaza inzego z’ubuyobozi,kubera inzu igiye kumugwira.

Ubwo Radio 10 na TV 10 byageraga ku nzu Kandera Angelique abamo mu kabande mu mudugudu wa Gatare akagari ka Cyimbazi umurenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana, hari ku isaha ya saa sita zirengabo iminota mike z’amanywa.

Mu bigaragarira amaso iyi nzu uyu mukucuru abamo isa nkaho ari hanze, dore ko isakaje amabuye gusa ndetse n’ibiyubatse birenda kugwa.

Uyu mukecuru avuga kuyibamo kuri ubu, ari uko ari igihe cy’impeshyi ngo iyo ari igihe cy’imvura ntiyatinyuka kuyiraramo ngo acumbika mu baturanyi .

Angelique avuga ko yagejeje iki kibazo ku bayobozi none imyaka itanu iriherenze baramusezeranije kuzamwubakira, none amaso yaheze mu kirere.

Kuruhande rw’abaturanyi ba Kandera bavuga ko nabo badasinzira kuko akenshi babavuga bashobora no kwicura inzu yabamugwiriye we n’abana.

Icyakora UMUTONI Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibero myiza y’abaturage ku murongo wa Telephone yabwiye Radio 10 na Tv 10 ko hari uburyo bugiye gukorwa ngo yubakirwe kuko ari kurutonde rw’abagomba kubakirwa.

Ni kenshi humvikana mu itangazamakuru abaturage ba bamaze igihe kirerkire batubakirwa kandi mu by’ukuri ubona ko nta bushobozi bafite ariko inzego z’ubuyobozi zikabarangarana.

Iki ni ikibazo gishobora gikomeye kuko hari naho usanga inzu zigwira abantu bakahasiga ubuzima,ari nayo mpamvu abaturage batandukanye bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bukemura ikibazo kitaragara aho gihatana ubuzima bwa muntu aho kugira ngo bubirengagize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo