Rwamagana : Aratabaza kubera inzu igiye kumugwaho

Umukecuru utuye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba aratabaza inzego z’ubuyobozi, kubera inzu igiye kumugwira.

Ubwo Radio 10 na TV 10 byageraga ku nzu Kandera Angelique abamo mu kabande mu mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyimbazi Umurenge wa Munyiginya ho mu Karere ka Rwamagana, inzu uyu mukucuru abamo isa nkaho ari hanze, dore ko isakaje amabuye gusa ndetse n’ibiyubatse birenda kugwa.

Uyu mukecuru avuga kuyibamo kuri ubu, ari uko ari igihe cy’impeshyi ngo iyo ari igihe cy’imvura ntiyatinyuka kuyiraramo ngo acumbika mu baturanyi.

Angelique avuga ko yagejeje iki kibazo ku bayobozi none imyaka itanu irirenze baramusezeranije kuzamwubakira, none amaso ngo yaheze mu kirere.

Ku ruhande rw’abaturanyi ba Kandera bavuga ko nabo badasinzira kuko akenshi babavuga bashobora no kwicura inzu yabamugwiriye we n’abana.

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Radio 10 na Tv 10 ko hari uburyo bugiye gukorwa ngo yubakirwe kuko ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.

Ni kenshi humvikana mu itangazamakuru abaturage baba bamaze igihe kirekire batubakirwa kandi mu by’ukuri bigaragara ko nta bushobozi bafite ariko inzego z’ubuyobozi zikabarangarana.

Iki ni ikibazo gikomeye kuko hari naho usanga inzu zigwira abantu bakahasiga ubuzima, ari nayo mpamvu abaturage batandukanye bavuga ko ubuyobozi bukwiye kujya bukemura ikibazo kikimenyekana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo