Amajyaruguru : Bavuga ko Leta igomba kurandura imirire mibi mu gihe hakigaragara abarya rimwe ku munsi

Mu gihe ku Isi hose n’u Rwanda rurimo hakomeje kugaragara ikibazo cy’imirire mibi hari bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko barya rimwe ku munsi. Bavuga ko kurya bike ari ukubibura ni mu gihe u Rwanda rufite intego yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi nubwo kikiri ku ijanisha rya 38%.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko nibura umuntu agomba kurya gatatu ku munsi kugira ngo agire ubuzima bwiza, umuntu uriye incuro imwe ku munsi ngo aba ashobora gutitira bya hato na hato bitewe n’inzara, gucika intege umubiri ntugire imbaraga zihagije zo gukora, Umunaniro ukabije w’umubiri, Gutakaza ubushobozi bwo gukora ikintu runaka agishyizeho umutima.

Abantu bashobora kurwara diabetes yo mu rwego rwa kabiri bagirwa inama yo kwirinda cyane kurya rimwe ku munsi kuko bo baba bakeneye kurya kenshi ku munsi kugira ngo ibipimo by’isukari yabo bihore biri mu rugero rwiza.

Nubwo ibi bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuzima nk’ibituma umuntu agira ubuzima bwiza hari bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko barya incuro imwe gusa ku munsi ngo bava mu gitondo biziritse bakarya nimugoroba kandi uretse ku bakuru ngo n’abana ni ko bimera cyangwa bagahabwa utwo kubakinga mu maso.

Imupuguke mu by’ubuzima zivuga ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza agomba gufata amafunguro gatatu ku munsi, kuba umuntu yarira rimwe nimugoroba bishobora gutuma arya byinshi ku bw’inzara nyinshi yiriranwe, ibi nabyo ngo bifite ingaruka mbi ku mubiri, ari naho umuntu yibwira ko ahaze nyamara akagerwaho n’ingaruka z’imirire mibi, ikibazo kuri ubu isi ihanganye nacyo .

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, FAO rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 805 ku Isi bugarijwe n’imirire mibi, iki cyegeranyo cya 2015 cyerekana ko umuntu 1 ku bantu 9 aba afite ikibazo cy’imirire mibi ,muri aba bugarijwe n’iki kibazo abasaga miliyoni 700 babarizwa mu bihugu bikennye ariko siho gusa kuko no mu bihugu bikize habarurwa abagera kuri miliyoni 11.

Uretse kuba hari abarya bike cyangwa inshuro ziri munsi y’izikenewe ku bwo kubura ibiryo ngo hari n’ababyirengagiza kubwo guhuga cyangwa kutabimenya, uretse ko hari n’abarya kenshi ariko ntihaboneke intungamubiri mu byo bariye.

Mu Rwanda Ijanisha ry’abagaragaza imirire mibi ryavuye kuri 51% mu 2005 rigera kuri 44% mu 2010 na 38% mu 2015, uyu muvuduko uri hagati ya 7% na 6%, bisa n’ibigoye kugera ku ntego kuko Minisiteri y’ubuzima yavugaga ko iri gabanyuka nibura ryagakwiriye kuba riri kuri 18% muri 2018.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo