Abasifuzi batatu b’abagore batoranijwe mu bazasifura CECAFA y’abagore

Abasifuzi batatu b’abanyarwandakazi batoranyijwe mu bazasifura CECAFA y’abagore igiye gukinirwa mu Rwanda kuva tariki ya 19 Nyakanga kugeza tariki 27.

Aba basifuzi barimo Mukasanga Salma Rhadia usifura hagati mu kibuga azafatanya na : Jonesia R. Kabakama (Tanzania), Lidya Tafesse Abebe (Ethiopia), Nabada Shamilah (Uganda) na Carolyne Wanjala (Kenya).

Abandi banyarwandakazi barimo Sandrine Murangwa na Francine Ingabire bazasifura mu mpande bafatanyije na Wogayehu Zewdu Bizuayehu (Ethiopia), Mary Njoroge (Kenya), Lydia Nantabo (Uganda) n’umunya Tanzaniya Hellen Mduma.

Iyi CECAFA izitabirwa n’ibihugu bitanu yaherukaga kubera mu gihugu cya Uganda I Jinja aho igikombe cyegukanwe n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya izahurira mu mukino wa mbere n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Uko indi mikino iteganijwe :

Tariki 19

Kenya vs Uganda – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda vs Tanzania Mainland – (Stade de Kigali, 16:15)

Tariki 21

Ethiopia vs – (Stade de Kigali, 14:00)
Kenya vs Tanzania – (Stade de Kigali, 16:15)

Tariki 23

Uganda vs Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda vs Ethiopia – (Stade de Kigali, 16 :15)

Tariki 24

Kenya v Ethiopia – (Stade de Kigali, 14:00)
Uganda v Rwanda – (Stade de Kigali, 16:15)

Tariki27

Ethiopia v Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Kenya – (Stade de Kigali, 16:15)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo