Aborozi b’Inka mu karere ka Nyabihu barataka igihombo baterwa no kubura abagura amata

Bamwe mu borozi b’Inka mu karere ka Nyabihu barataka igihombo baterwa no kubura abagura amata.

Ibi babishingira ku kuba abagura amata baza bumaze kwira kandi bakayagura ku giciro bita gito aho litiro imwe y’amata bayigurisha ku giceri cy’ijana.

Bashingira kuri ibi basaba ko inzego zishinzwe ubworozi ryabaha ikusanirizo kugira ngo umusaruro w’amata nawo uhabwe agaciro.

Gukama inka mu masaha ya mu gitondo bakabona abaguzi b’amata ku mugoroba, ni kimwe mu byo bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko bibatera ibihombo kuko abayagura hari ubwo baza ngo ayo mata yamaze kwangirika.

Ikindi kandi ngo aya mata bayagurirwa ku giciro bita gito cy’amafaranga ijana kuri litiro imwe, bagahera kuri ibi basaba ko bakubakirwa ikusanirizo cyangwa imodoka iyatwara ikabageraho ku gihe, nk’uko bivugwa na bamwe muri bo, bo mu Murenge wa Mulinga uhana imbibe n’Akarere ka Ngororero.

RadioTv 10 yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu kuri iki kibazo ntibyakunda.

Mu mwaka wa 2017 Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari yavuze ko nta mata agomba kuva ku mworozi atagemuwe ku ikusanirizo, aho agomba kuva ku ikusanirizo agiye kongererwa agaciro.

Ni umwe mu myanzuro iyi Ministeri yafashe nyuma yo kubona ko imirimo y’ubucuruzi bw’amata muri tumwe mu turere tw’intara y’Uburengerazuba nka Nyabihu,Ngororero, Rutsiro na Rubavu itanoze.

Ni mu gihe ikigo RAB gifite intego yo kuzamura umusaruro w’amata ukava kuri toni zirenga 700 ukagera kuri 800 muri uyu mwaka wa 2018.

Icyakora iyi ntego ishobora kutagerwaho mu gihe bamwe mu borozi bavuga ko bakomeje gucibwa intege n’imikorere iri mu bucuruzi bw’amata.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo