Sitting Volleyball : Ikipe z’U Rwanda zerekeje muri shampiyona y’Isi

Amakipe y’U Rwanda yerekeje muri shampiyona y’Isi “World ParaVolley Championships 2018” izabera mu Buholandi kuva tariki 15 kugeza 22 Nyakanga 2018.

Izi kipe zombi zerekeje mu Buholandi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 ku masaha y’ijoro.

Ikipe y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore izaba ikina iyi mikino ya shampiyona y’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iherereye mu itsinda rya mbere “A” hamwe n’u Buholandi, Croatia na Canada.

Ni mu gihe iy’abagabo yaherukaga kwitabira mu 2012 na yo iri mu itsinda rya mbere “A” hamwe n’u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa.

Abakinnyi 12 berekeje mu Buholandi mu ikipe y’abagabo igizwe na Bizimana Dominique, Hakizimana Theogene, Gahamanyi Jean Baptiste, Hagenimana Fulgence, Murema Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Ndayisaba Jean Baptiste, Semana Jean, Tuyisenge Vincent, Twagirayezu Callixte, Vuningabo Emile (kapiteni) na Niyitegeka Innocent.

Ikipe y’abagore igizwe na Imanishimwe Yvonne, Umutoni Clementine, Kwizera Carine, Mukobwankawe Liliane (kapiteni), Bazubagira Claudine, Nyirambarushimana Sandrine, Murebwayire Claudine, Musabyemariya Alice, Nikuze Zaninka, Nyiraneza Solange, Nyirambarushimana Agnes na Nyirantungane Providence.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo