Bavuga ko bamaze kubona ingaruka zo kubana mu buryo budakurikije amategeko

Mu gihe Leta ikangurira abaturage gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko hari bamwe mu baturage bo mu ntara y’amajyaruguru bakibana mu buryo budakurikije amategeko ,Gusa bavuga ko bagenda babona ingaruka mbi zo kubana muri ubwo buryo ariyo mpamvu bagomba gutandukana n’uwo muco.

Umwe muri aba baturage wo mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko yashatse umugore badasezeranye ariko ngo bapanze imishinga y’uko bagomba gutera imbere nyuma ngo umugore asanga bitamufasheho abivamo amusigana abana, umugabo ngo ntiyari kumwirukaho kandi batarasezeranye.

Rumwe mu rubyiruko ruteganya gushinga ingo, imibereho y’ababana mu buryo budakurikije amategeko ngo ibaha isomo bakwiriye kwiga, bamwe muri bo bahakana ko bashobora gukora ayo makosa yo kubana mu buryo budakurikije amategeko ngo bagomba kwitonda bagashaka ibisabwa maze bakanyuza ibintu mu buryo ngo ni nabwo bashyira umutima ku buzima bushya baba binjiyemo kuko baba babitekerejeho.

Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage kubana mu buryo bukurikije amategeko ibi ngo bica kudashinga kw’ingo cyangwa gushaka kwa hato na hato, aho usanga umugore agwije abana batagira ba se bazwi,ari naho bamwe batangira n’imigambi mibisha yo kubikiza nkuko hari ingero zibigaragaza muri iyi ntara y’Amajyaruguru.

Mu Itegeko mbonezamubano harimo ivangamutungo rusange ari naryo benshi bakunda guhitamo kuko rituma umugore n’umugabo basangira akabisi n’agahiye, nta mananazi aba mu gusezeranya abantu, ariko imyumvire iri hasi cyangwa ubuhehesi bwo kudahitamo kwiyemeza kuri bamwe benshi babifata nk’ibituma hari abanga kubana mu buryo bukurikije amategeko

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo