Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yasobanuye uko igitero cyagabwe ku baturage n’umuyobozi wabo

Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize n’iya 1 Nyakanga mu Murenge wa Nyabimata hateye abantu bitwaje intwaro bica abaturage babiri ndetse banakomeretsa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, batwika n’imodoka ye ndetse na moto y’umuturage, Habitegeko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru mu kiganiro n’abanyamakuru yasobanuye uko icyo gitero cyagenze.

Avuga ko nyuma yaho bafatanyije n’ingabo birukanye aba bantu baturukaga mu gihugu cy’uburundi kandi ko ubu ingabo ziryamiye amajanja kuburyo ntacyahungabanya umutekano w’abaturage.

Mayor ngo nubwo babirukanye gusa ngo ntibabashije kumenya abaribo ariko ngo baracyeka ko ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abacitse inkiko gacaca.

Icyo gihe polisi yatangaje ko aba bagizi ba nabi baturutse mu gihugu cy’uburundi baciye mu ishyamba rya Nyungwe.

Kuri ubu ariko ngo ubuzima burakomeje ndetse abaturage bari kwiteza imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo