Rwamagana : Barasaba leta ko yakora uko ishoboye ikabaha amazi

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Rwamagana bamaze amezi umunani badafite amazi, barasaba leta ko yakora uko ishoboye ikayabaha kuko amazi y’ibishanga bavoma ashobora kubatera indwara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko burimo gushaka uko cyakemuka ku buryo icyumweru gitaha araba yabonetse, mu gihe leta y’u Rwanda yari ifite intego ko umwaka wa 2017 uzarangira abanyarwanda 100% bafite amazi meza.

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bazamura amajwi batakira ubuyobozi kubasanire amavomo y’amazi dore ko bamaze igihe kigera ku mezi umunani barayahawe ariko ngo yahise yigendera maze bashoka ibishanga.

Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo bayahawe bizezwa iterambere ariko bakaba ntayo babona ndetse ko ngo bizezwa kenshi n’ubuyobozi ko agiye kuboneka vuba ariko bikarangira ntayo babonye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Radiotv10 ko iki kibazo batangiye kugishakira umuti ngo gikemuke.

Mu gihe cy’impeshyi mu Rwanda, by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba hakunze kumvikana ibura ry’amazi.Ni ikibazo abakurikiranira hafi bavuga ko giterwa ahanini n’uko aka gace katagira amashyamba menshi nk’ahandi dore ko ngo hatarengeje 10% by’amashyamba y’u Rwanda. Ibi ngo bikaba intandaro y’izuba ryinshi ndetse n’amapfa akunze kwibasira iyi ntara.

Ni mugihe Intego yo kuva mu 2010 yateganyaga ko 2017 mu Rwanda 100% by’abanyarwanda bagombaga kuba bafite amazi meza, muri metero 200 mu mujyi cyangwa metero 500 mu cyaro, bikagerwaho bivuye kuri 74.% mu 2010 ndetse na 84% mu 2015.

Imibare yo mu mwaka wa 2016 yagaragazaga ko U Rwanda ku mwaka ruba rufite m3 68226 gusa bigaragara ko aya amazi menshi apfushwa ubusa kuko 1% yayo ariyo yakoreshwaga mu ngo naho 2% akaba akoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka.

Uturere tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburasirazuba mu bihe bishize twahuye n’ikibazo cy’amapfa kubera kubura amazi aho bamwe banasuhukiye mu Uganda.iyi ikaba imwe mu mpamvu igaragaza ko gushaka icyatuma abanyarwanda babona amazi meza bikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho n’inzego zibishinzwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo