Gicumbi :Bafite ubwoba ko bashobora kwibasirwa n’inzara

Mu gihe benshi mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bashingira ubuzima bwabo bwa buri munsi ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe muri bo bafite ubwoba ko bashobora kwibasirwa n’inzara ngo kuko ntacyo basaruye ndetse ko bamaze igihe kinini barya ari uko bavuye ku isoko guhaha nyamara iki ngo ni igihe ubusanzwe baryaga ibyo basaruye.

Mu karere ka Gicumbi benshi bashingira ubuzima bwabo bwa buri munsi ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ,iki ni igihe ubundi ngo babaga barya ibyo bejeje kuko hanashira igihe kinini basaruye kugira ngo bazongera kugera ku wundi musaruro ,amezi hafi atandatu yose uvuye mu kwa gatandatu, nyamara ngo kuva mu kwa gatatu bararya bahashye kandi ngo birahenze, ibintu bibatera ubwoba ko bashobora guhura n’inzara.

Aba baturage bavuga ko ubu nta kintu bafite mu nzu mu gihe ubundi babaga barahunitse , ngo bafite ubwoba ko bashobora kutazabona n’imbuto yo guhinga kubera ko barumbije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibi bitari bisanzwe kuko aka Karere ubundi katakundaga kurumbya, ariko ihinduka ry’ibihe nako ngo ntiryagasize, ubu ngo ikiri kwitabwaho ni ugucunga sezo itaha y’ubuhinzi hakanashyirwa imbaraga muri gahunda yo kuhira.

Imvura yaguye igihe kirekire ibice byose by’igihugu yatumye imyaka myinshi yangirika itarera ku buryo n’iyabashaga kwihanganira imvura kuri ubu noneho ngo bitakunze ,iri hindagurika ry’ikirere abaturage batigeze bitega barishingiraho bakavuga ko bashobora no kuzibasirwa n’izuba ry’igihe kirekire nubwo ibi bitemezwa n’inzego zifite iteganyagihe mu nshingano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo