Rubavu : Hakenewe ibyumba by’amashuri 194 mu rwego rwo gushimangira ireme ry’uburezi

Mu karere ka Rubavu haracyenewe ibyumba by’amashuri 194 bishya ngo ireme ry’uburezi rirusheho kunoga.

Isuku nke, impungenge zo kuba ishuri ryagwa ku baryigamo no guseta ibirenge kwa bamwe mu kuryinjiramo ni bimwe mu byo bamwe mu barezi mu karere ka Rubavu bavuga ko bibangamira uburezi.

Ikindi kandi ngo ni ukuba bamwe mu bayobozi batagira aho bakorera bagasa n’abirwanaho ngo bakore imirimo bashinzwe.

Bahera kuri ibi bavuga ko nubwo hubatswe bimwe mu byumba by’amashuri bigasimbura ibyari bishaje ubuyobozi butaterera agati mu ryinyo kuko hakiri izindi nzitizi.

Habyarimana Girbert uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko ibyakozwe ari byinshi mu kubaka no gusana ibyumba by’amashuri n’ibikoresho ariko ngo ntibakwirengagiza ko hagikenewe izindi ntambwe.

Kugeza ubu umwaka wa 2017/2018 mu Karere ka Rubavu hubatswe ibyumba by’amashuri 28 bishya, gusa hari ibindi 194 bikenewe gusimburwa n’ibindi 284 bikeneye gusanwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo