Ingabo ntizitozwa gushoza intambara-Perezida Kagame

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudatoza ingabo gushoza intambara ko ahubwo zitozwa kuyirwana byabayeho ko ishozwa.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwambika impeta aba ofusiye bato 180 barangije amahugurwa ya gisirikare mu ishuri rya Gako, bane muri bo bigiye muri Tanzania.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo avuga ko ari agatsiko k’amabandi bitagera ku rwego rwo kwitwa gushoza intambara ku Rwanda.

Asobanura nyirizina akamaro k’amahugurwa ahabwa ingabo z’u Rwanda, umugaba w’ikirenga Perezida Paul Kagame ashimangira ko imyitozo n’amasomo bisaba imbaraga n’ubwenge abasirikare bahabwa bibereyeho kubategurira kurwana intambara, badashoza ariko.

Inzobere mu by’amateka n’umutekano w’u Rwanda zihamya ko ibi bihe u Rwanda rutekanye. Ubuyobozi bw’igihugu bwo bushimangira ko intambara burwana magingo aya ari iyo guteza imbere abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma.

Nubwo bimeze bitya ariko ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize n’iya mbere Nyakanga uyu mwaka, mu Murenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru, humvikanye amakuru y’abantu bitwaje intwaro bateye bica abaturage babiri ndetse banakomeretsa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge.

Mu ma saa tatu ashyira saa yine z’ijoro ryo kuya 9 Nyakanga uyu mwaka kandi mu Karere ka Gisagara Abagizi ba nabi bateye utugali twa Kagarama na Muyira mu mu murenge wa Kibilizi bakubita abaturage n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuga ko iperereza rigamije kumenya abateye naho baturutse rigikomeje.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda butangaza ko aba ofisiye bato barangije amahugurwa yabo bagiye gucunguza umwete uburyo igisirikare cy’u Rwanda gikoresha mu guharanira ubusugire bw’igihugu. Ni imikorere irenga imbibi ikagoboka n’abatuye ibindi bihugu mu butumwa bunyuranye bwa LONI.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo