Bamwe mu barara irondo ry’umwuga mu karere ka Rwamagana barinubira ko bakorana akazi umwenda umwe

Bamwe mu barara irondo ry’umwuga mu Karere ka Rwamagana barinubira ko bakorana akazi umwenda w’impuzankano umwe batajya bahindura, bagasaba ko bahabwa undi mwenda bazajya basimburanya kuko uyu utuma badakora akazi neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gushaka uko iki kibazo bwagikemura biturutse ku mafaranga atangwa n’abaturage.

Nubwo bimeze bitya ariko mu Rwanda, kenshi mu bitangazamakuru, abaturage bumvikanye binubira ko amafaranga atangwa ari hagati 1000 n’amafaranga 500 kuri buri rugo nk’umusanzu w’irondo usanzwe uhemba aba bakora uyu mwuga, benshi bakunze kugaragaza ko ari menshi bakifuza ko yagabanuka, Kuko ngo bigoye kwemeza ko bazongeraho ayo kugura iyi myambaro y’abarinda irondo mu gihe nayo batangaga bayita umurengera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo