MukuraVS yiteguye neza umukino wa CAFCC ubanziriza amatsinda

Francis Haringingo umutoza w’ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yatangaje ko ikipe yiteguye neza mu mukino wa CAF Confederations Cup.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 nibwo iyi kipe ihagarariye u Rwanda yahagurutse I Kanombe ica i Addis Ababa muri Ethiopia yerekeza i Khartoum muri Sudani aho yerekejeyo ngo ikine umukino ubanza w’ijonjora rya gatatu ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo muri Afurika.

Yageze muri Sudani amahoro saa 13h00 kuwa Gatandatu, ihakorera imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Al-Hilal Club Omdurman mu mukino ushobora gutuma yinjira mu matsinda y’umukino nyafurika kuva iyi kipe yabaho.

Yagiye ari itsinda ry’abantu 28 bavuye mu Rwanda bagera muri Sudani bakirwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu barimo na ‘Chargé d’Affaire’ wa Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, Shyaka Kajugiro Ismaïl.

Haringingo yatangaje ko abakinnyi bose biteguye umukino neza kuko nta bibazo by’imvune birangwa muri iyi kipe kandi ko biteguye neza ku buryo baririnda ko ikipe ya Al-Hilal Club Omdurman yaza kubabonamo igitego.

Ikipe ya AL-Hilal Club Omdurman igiye gukina na Mukura VS ni ikipe iri mu bihe byiza, kuko yatsinze ibitego 18 mu mikino ine iheruka gukina muri shampiyona yabo.
Umukino uhuza Mukura VS na Al-Hilal urabera kuri El Hilal Stadium kuri iki Cyumweru saa moya z’umugoroba.

Nirangiza umukino iraza guhita igaruka mu Rwanda kuko izagera i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama 2019 saa 03:10. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa 15:30 kuri Stade Huye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo