Nyamasheke : Ntibavuga rumwe ku mpamvu zatumye umubare w’abakobwa batsinze ibizamini bya Leta ugabanuka

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko gutsinda kw’abakobwa ku kigero cyo hasi ugereranije n’abahungu mu manota y’ibizamini bisoza amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2018, byatewe na bamwe muri bo bakitinya, abandi bakavuga ko harimo n’imihindagurikire y’umubiri w’umukobwa.

Kutigirira icyizere, kujya mu bihe by’imihango ku mukobwa agatakaza igihe arwaye, ubukene, ni bimwe mu byo bamwe mu banyeshuli bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bituma abakobwa batsindwa kuruta abahungu.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka washize umubare w’abakoze ibizamini by’amashuli yisumbuye wari ibihumbi 42 145, muri bo abakobwa barenga ½ kubo bangana n‘ibihumbi 22 na 803.

Nuwo bimeze bityo ariko mu batsinze bose abakobwa ni abarenga 84 % naho abahungu barenga 93% bivuze ko mu bakobwa 100, hatsinzwemo 16, mu gihe mu bahungu 100 hatsinzwemo 7 gusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo