Amajyepfo : Abaturage bakomeje gushinja ruswa abunzi

Abaturage batandukanye bo mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko mu gihe bagannye abunzi ngo babafashe kubacyemurira ibibazo ahubwo bakwa ruswa n’abunzi.

Bankundiye Jeanne, ufite mu nshingano abunzi mu Karere ka Nyanza avuga ko batari bafata abunzi bariye ruswa gusa, na we ntahakana ko bidashoboka ko bashobora kuyirya, akaba ariho ahera avuga ngo ‘umukobwa umwe atukisha benshi’.

Kuba abunzi bakora umurimo badahemberwa ngo siyo mpamvu hari abateshuka ku nshingano bakarya ruswa ahubwo ngo yaba ari ngeso kuri bamwe nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Niyonshimye Didier.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo