New Zeland : Abantu 49 bishwe abandi basaga 20 barakomereka bikabije mu bitero byibasiye imisigiti ibiri

Abantu 49 bishwe abandi basaga 20 barakomereka bikabije mu bitero byibasiye imisigiti ibiri ya Al Noor na linwood ahitwa Christchurch muri New Zeland.

Minisitiri w’Intebe, Jacinda Ardern yavuze ko ibyo bitero ari iterabwoba ndetse ko igihugu kiri mu bihe by’amage.

Abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi, Umuyobozi wa Polisi witwa Mike Bush yemeje aya makuru avuga ko hari n’abandi benshi bakekwa kuba inyuma y’iki gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison yavuze ko umwe mu batawe muri yombi afite ubwenegihugu bw’igihugu cye.

Ikinyamakuru the herald cyo muri Nouvelle zellandes cyatangaje ko bikekwako umwe mu bagabye icyo gitero ari umugabo w’umunya Australia wari ufite umugambi wo kurwanira uburenganzira bwe binyuze mu kurwanya abimukira.

Kugeza kuri ubu amwe mu mashuri yo mu mugi Christchurch arafunze ndetse n’imisigiti yategetswe gufunga kugerza bahawe andi mabwiriza n’ubuyobozi bw’igihugu.

Abayobozi batandukanye ku Isi barimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, uw’Ubwongereza, Theresa May na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan bifatanyije mu kababaro na New Zeland ndetse bamagana ibyo bitero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo