Sosiyete y’Ubwishingizi ya SORAS na SAHAM zahujwe nyuma yo kugurwa na SANLAM

Amasosiyete abiri y’Ubwishingizi ariyo SORAS ndeste na SAHAM, byemejwe ko yabaye sosiyete imwe. Ni nyuma y’uko izi sosiyeti zombi, ziguzwe na sosiyeti ya SANLAM yo muri Afurika y’epfo.

Ubuyobozi bwa SORAS ndetse na SAHAM, buvuga ko uko guhuza amaboko, ari kimwe mu ntumbero za Sosiyete ya SANLAM yaziguze zombi, mu rwego rwo gukora sosiyete imwe y’ubwishingizi, ifite imbaraga muri Afurika ndetse no ku isi hose.

Fiacre BIRASA, ni umuyobozi mukuru wa SORAS, avuga kuba izi sosiyeti zombi zihuje imbaraga, bigiye gutanga umusaruro munini, yaba mu kwihutisha ndetse no guha serivisi nziza ababagana.

BIRASA kandi, avuga ko hari zimwe muri serivisi zatangwaga na SAHAM ariko SORAS yo itazitanga. Gusa nyuma yo guhuza icyita rusange, izi sosiyete zombi zigiye kujya zitanga serivisi zimwe.

Sosiyeti ya SANLAM yaguze SORAS na SAHAM

Kugeza ubu iyi sosiyeti ya SANLAM yaguze SORAS na SAHAM, ikorera mu bihugu 34 ku isi hose, ikaba ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2018, nibwo yashoye agera kuri miliyari y’amadolari y’Amerika, igura 53.37% biyihesha kwegukana sosiyeti ya SAHAM, dore ko yari isanzwe iyifitemo imigabane ingana na 46.6%. Ikaba yaraherukaga gushora imari ya miliyoni 24.3 z’amadolari y’Amerika, mu igurwa ry’imigabane ingana na 63% ya SORAS, ndetse ikaza nayo kuyegukana burundu mu mwaka wa 2017, ubwo yaguraga 35% by’imigabane yari isigaye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo