Rubavu : Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya yatangije ubukangurambaga ku gukoresha ikoranabuhanga ku bagore

Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya yatangije ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, bugamije gukangura abagore gukoresha ikoranabuhanga.

Kutagira umuriro w’amashanyarazi bagakora urugendo bagiye gushyira umuriro muri telefoni no kurukora bagiye gushaka ahabafasha kubona itumanaho kubera iminara mike, ni bimwe mu bigaragazwa nk’imbogamizi kuri bamwe mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ingabire Paula Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya agaragaza ko ku kibazo cyo gukoresha itumanaho, Minisiteri ayoboye icyizi, akaba yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo telefoni zirimo ikoranabuhanga zizwi nka smartphones zigonderwe na buri munyarwanda.

Kuri ubu abanyarwandakazi 100, 16 muri bo nibo bakoresha ikoranabuhanga gusa, mu gihe mu ngo 100, 13 arizo zikoresha ikoranabuhanga.

Ubukangurambaga mu kurikoresha by’umwihariko ku banyarwandakazi byatangiriye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bikazakomereza mu tundi turere tw’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo