Gaby Kamanzi yavuze uburyo yigeze kujya aririmba indirimbo za Celine Dion na Mariah Carey

Mu kiganiro "The Turn up" kuri TV10 Gaby Kamanzi yagarutse ku rugendo rwe muri Muzika, akomoza ku kuba yarigeze kujya asubiramo indirimbo za Celine Dion ndetse na Mariah Carey.

Gaby yavuze ko yatangiye kuririmba asubiramo indirimbo za Celine Dion na Mariah Carey ubwo yabaga ari ku ishuri hamwe n’abandi, ariko ko akimara gukizwa yahise atangira kwibanda ku ndirimbo zihimbaza Imana, ndetse aza no gukunda cyane umuhanzikazi Darlene uzwi cyane mu indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi avuga ko ise umubyara na we yagize uruhare ku kuba yarabaye umunyamuziki uhimbaza Imana, kuko ngo yajyanaga na we ubwo yari muto, iyo yajyaga kuririmba nawe agenda abikunda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo